KU CYUMWERU CYA 1 CY’ADIVENTI

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi Iz 63, I6b-17.19b, 64,2-7

63,16bUhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu, ngiryo izina ryawe kuva kera kose. 17Uhoraho, kuki ureka duteshuka inzira zawe, tukanangira imitima yacu kugeza n’aho tutakikubaha? Tugarukire, turi abagaragu bawe, turi n’imiryango y’umunani wawe.  19bNone iyaba wari ukinguye ijuru ngo umanuke! Imisozi yose yarindimukira imbere yawe, 64,2kubera ibintu biteye ubwoba waba ukoze tutabyiteguye. 3Nta na rimwe bigeze babyumva, nta na rimwe bigeze babibwirwa. Nta jisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo, ngo irengere uwayizeye uretse wowe.

4Usanganira abishimira gukurikira ubutabera, bakwibuka bagakurikira inzira zawe. None waraturakariye kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe. 5Twese twari nk’abahumanye, n’ibikorwa byacu by’ubutabera bimeze nk’umwenda urimo imyanda; twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse, ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga. 6Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe ngo yisubireho maze akwizirikeho, kuko wari wadukuyeho amaso ukatugabiza ibicumuro byacu. 7Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi, turi ibumba ribumbwa na we, twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe.  Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

ZABURI Zab 80 (79), 2-3b,15-16,18-19

Inyik/ Mana tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire.

Mushumba wa Israheli, tega amatwi wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo,
wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu garagaza uwo uri we!
Garagaza ububasha bwawe maze udutabare!

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,
urebere mu ijuru witegereze,
maze utabare uwo muzabibu.
Urengere igishyitsi witereye,
n’umucwira ugukesha imbaraga.

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye
kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.
Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti1 Kor 1, 3-9

Bavandimwe, 3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. 4Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. 5Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. 6Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, 7ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. 8Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. 9Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu. Iryo ni Ijambo ry’Imana

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI1 Zab 85 (84), 8

Alleluya Alleluya.
Uhoraho twereke impuhwe zawe,
kandi uduhe agakiza kawe.
Alleluya.

 

IVANJILI

✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na MarikoMk 13, 33-37.

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be ibyerekeye ihindukira rye ati 33«Mwitonde, mube maso kuko mutazi igihe bizabera. 34Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso. 35Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko cyangwa mu gitondo, 36kugira ngo atazaza abatunguye agasanga musinziriye. 37Ibyo mbabwiye mbibwiye n’abandi bose: Murabe maso! »  Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

 

 
  • Hits: 60

We have 64 guests and no members online