ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cya Samweli2 Sam 7,1-5.8b-12. 14a.16
1Umwami Dawudi atura mu ngoro ye kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. 2Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» 3Natani abwira umwami ati «Icyo utekereza gukora cyose genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.» 4Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo riti 5«Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ‘Dore uko Uhoraho avuze : aho ni wowe uzanyubakira inzu kugira ngo nyituremo ? 8bNi jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli umuryango wanjye. 9Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. 10Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo nk’uko byagendaga kera, 11mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. 12N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe ; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe kandi nkomeze ubwami bwe. 14aNzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. 16Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURIZab 89 (88) 4-5, 27-28, 29-30
Inyik/
Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’Isezerano rihoraho.
Nagiranye isezerano n’intore yanjye,
nuko ndahira Dawudi umugaragu wanjye nti
«Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,
kandi intebe yawe y’ubwami,
nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.»
We azanyiyambaza agira ati «Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza !»
Nanjye nzamugira imfura yanjye,
n’ikirenga mu bami b’isi.
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
Ingoma ye nzayikomeza iteka,
n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye AbanyaromaRom 16, 25-27
Bavandimwe, 25nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, 26ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye, kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire.
27Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka ! Amen.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILILk 1, 38
Alleluya Alleluya.
Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze.
Alleluya.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka Lk 1,26-38
Muri icyo gihe, 26Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, 27ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu wo mu muryango wa Dawudi ; uwo mukobwa yitwaga Mariya. 28Malayika aza iwabo aramubwira ati «Ndakuramutsa mutoni w’Imana ; Nyagasani ari kumwe nawe.» 29Yumvise ayo magambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. 30Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. 31Dore ugiye gusama inda ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. 32Azaba umuntu ukomeye kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; 33azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» 34Nuko Mariya abwira Malayika ati «Ibyo bizashoboka bite kandi nta mugabo mfite ?» 35Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa Umwana w’Imana. 36Dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamiye mu zabukuru ; uku kwezi ni ukwa gatandatu kandi ubundi yitwaga ingumba ; 37koko nta kinanira Imana.»
38Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani ; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

