UMURYANGO MUTAGATIFU WA YEZU, MARIYA NA YOZEFU
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro, Intg 15,1-6 ; 21,1-3
Muri iyo minsi, 15, 1Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi, ati «Abramu, ntutinye ndi ingabo igukingiye; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane.» 2Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi.» 3Ati «Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa numwe mu bagaragu banjye.» “Uhoraho ni ko kumubwira ati «Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe.» 5Nuko Uhoraho amujyana hanze aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.» 6Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane. 21,1Uhoraho agenderera Sara nk’uko yari yarabivuze, amugenzereza uko yari yaramubwiye. 2Sara asama inda, abyarira umusaza Abrahamu umwana w’umuhungu, ku gihe Imana yari yavuze. 3Abrahamu yita umuhungu we Izaki, uwo Sara yari yamubyariye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 105 (104), 1-2, 3-4, 5-6, 8-9
Inyik/ Uhoraho ahora yibuka ibyo yasezeranye.
Nimushimire Uhoraho mwambaze Izina rye,
nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga.
Nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze.
Nimwishimire Izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho !
Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,
mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.
Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,
ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,
mwebwe nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,
bahungu ba Yakobo, abatoni be !
Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,
ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,
rya sezerano yagiranye na Abrahamu,
akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi Heb 11,8.11-12.17-19
Bavandimwe, 8ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya. 1lUkwemera kwatumye na Sara wari ugeze mu zabukuru, ahabwa ubushobozi bwo gusama inda, kuko yari yizeye ubudahemuka bw’Uwabagiriye amasezerano. 12Ni na yo mpamvu umuntu umwe, ndetse wari wegereje urupfu, yakomotsweho n’imbaga ingana n’inyenyeri zo mu kirere, kandi itabarika nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. 17Ukwemera kwatumye mu gihe cy’igeragezwa, Abrahamu atura Izaki ho igitambo; atura umwana we w’ikinege kandi yari yarahawe amasezerano 18abwirwa ati «Izaki ni we uzaguhesha urubyaro ruzakwitirirwa.» 19Yiyemezaga ko Imana ishobora no kuzura uwapfuye, bituma asubizwa umwana we, biba n’amarenga y’ibizaza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Zab 118 (117), 26-27
Alleluya Alleluya.
Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho !
Uhoraho ni Imana aratumurikira.
Alleluya.
IVANJILI (Isomo rirerire)
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka
Lk 2, 22-40
22Umunsi w’isukurwa wategetswe na Musa uragera, Ababyeyi ba Yezu bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, 7nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» 24Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani.
25Icyo gihe i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. 26Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. 27Nuko Simewoni aza mu Ngoro abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, 28na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati 29«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze ; 7kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe 31wageneye imiryango yose. 32Ni we rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !». 33Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho.
34Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya nyina wa Yezu ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. 35Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» 36Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, 37hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. 38Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. 39Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. 40Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
IVANJILI (Isomo rigufi)
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na
Luka Lk 2, 22. 39-40
22Umunsi w’isukurwa wategetswe na Musa uragera, Ababyeyi ba Yezu bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani. 39Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. 40Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

