KU CYUMWERU GIKURIKIRA UWA 1 MUTARAMA (UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI)

ISOMO RYA MBERE
 
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi Iz 60,1-6
 
1Yewe Yeruzalemu, haguruka ubengerane kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. 2Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ritwikiriye amahanga ; ariko wo we Uhoraho azakurasiraho, n’ ikuzo rye rikubengeraneho. 3Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho. 4Kebuka impande zose maze witegereze : dore bose barakoranye baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe.
5Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. 6Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.
 
Iryo ni Ijambo ry’Imana
 
 
ZABURI Zab 72 (71), 1-2, 7-8,10-11,12-13
 
Inyik/ Nyagasani, abami bose bazapfukama imbere yawe,
amahanga yose akuyoboke.
 
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe, 
uwo mwana w’umwami umutoze ubutabera bwawe ; 
acire umuryango wawe imanza ziboneye, 
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Mu gihe cye ubutabera buzasagamba, 
n’amahoro asesure mu mezi atabarika. 
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi, 
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
 
Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura, 
abami b’i Seba n’ab’i Saba bamurabukire.
Abami bose bazapfukama imbere ye, 
amahanga yose amuyoboke.
 
Azarokora ingorwa zitakamba, 
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye, 
aramire ubuzima bwabo.
 
 
ISOMO RYA KABIRI
 
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi   Ef 3, 2-3a. 5-6
 
Bavandimwe, 2ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, 3aikampishurira ibanga ryayo. 5Iryo banga Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. 6None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.
 
Iryo ni Ijambo ry’Imana
 
 
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI     Mt 2,2
 
Alleluya Alleluya.
Twabonye inyenyeri ya Nyagasani mu burasirazuba, 
none tuje kumuramya.
Alleluya.
 
 
IVANJILI
 
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo Mt 2,1-12
 
1Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu 2babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.» Umwami Herodi abyumvise akuka umutima, we na Yeruzalemu yose. 4Akoranya abatware bose b’abaherezabita- mbo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira. 5Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya ; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati 6 ‘Nawe Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye Israheli’.» 7Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, 8abohereza i Betelehemu ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.»  9Bamaze kumva amagambo y’umwami baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere, irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari irahahagarara. 10Ngo babone inyenyeri barishima cyane. 11Binjiye mu nzu babona umwana na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo bamutura zahabu, ububane n’imibavu. l2Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.
 
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

 

  • Hits: 29

We have 63 guests and no members online