KU WA GATATU W’IVU

ISOMO RYA MBERE
 
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yoweli Yow 2,12-18
 
Uhoraho aravuze ati 12 «Nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. 13Nimushishimure imitima yanyu mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe ; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. 14Hari uwabimenya se ? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho Imana yanyu!
15Nimuvugirize ihembe i Siyoni, mutangaze hose Igisibo gita- gatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. 16Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye. 17Abaherezabitambo ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho babarira imbaga yawe ; wikoza isoni umurage wawe ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo : Mbese Imana yabo iba he?» 18Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we.»
 
Iryo ni Ijambo ry’Imana
 
 
ZABURI Zab 51 (50), 3-4,5-6 ab, 12-13,14.17
 
Inyik/ Tugirire imbabazi Nyagasani, kuko twagucumuyeho.
 
Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. 
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, 
maze unkize icyaha nakoze.
 
Koko nemeye ibicumuro byanjye, 
icyaha cyanjye kimpora imbere. 
Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, 
maze ikibi wanga mba ari cyo nkora !
 
Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye, 
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye. 
Ntunyirukane ngo unte kure yawe, 
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.
 
Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, 
kandi unkomezemo umutima wuje ineza. 
Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, 
maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.
 
 
ISOMO RYA KABIRI
 
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti  2 Kor 5,20-21 ; 6,1-2
 
Bavandimwe, 5,20ubu rero duhagarariye Kristu ; nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : nimureke Imana ibigarurire ! 21Utigeze arangwaho icyaha Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke abatunganiye Imana. 6,1Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. 2Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye numvise isengesho ryawe, no ku munsi w’uburokorwe naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye ; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.
 
Iryo ni Ijambo ry’Imana
 
 
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Mt 4,17
 
Nyagasani, Ijatnbo ryawe ni ukuri,
n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
Nyagasani aravuze ati «Nimwisubireho,
kuko Ingoma y’ijuru yegereje !» 
Nyagasani, Ijantbo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
 
 
IVANJILI
 
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo Mt 6,1-6.16-18
 
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 1«Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe ; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. 2Igihe rero utanga imfashanyo ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri : baba bashyikiriye ingororano yabo. 3Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, 4bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga ; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.
5Igihe musenga ntimukagenze nk’indyarya, zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. 6Naho wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara ; maze So umenya ibyihishe azabikwiture. 
16Igihe musiba kurya ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. 17Wowe rero nusiba kurya ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso 18kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara ; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.»
 
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

 

  • Hits: 20

We have 69 guests and no members online