BATISIMU YA NYAGASANI
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi Iz 55,1-11
1Yemwe abafite inyota nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese ! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu ; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza nta n’ubwishyu ! 2Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza ? Nimutege amatwi rero munyumve kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. 3Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi. 4Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. 5Nawe ihanga utazi uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho ari we Mana ya we, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli waguhaye ikuzo rye.
6Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwi-yambaze igihe akiri hafi. 7Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. 8Kandi ni koko ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. 9Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. 10Nanone kandi nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto n’ifunguro rimutunga,
«ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye : ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye ngo risohoze icyo naritumye.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
INDIRIMBO Iz 12, 2. 4b-e. 5b-6
Inyik/ Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza, mwishimye.
Dore Imana, Umukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba.
Kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari uhoraho,
ni we wambereye agakiza.
Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimubisubiremo muti «Izina rye ni ikirangirire.»
Nimuririmbe Uhoraho kuko yakoze ibintu by’agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.
Rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyir’ubutagatifu wa Israheli,
utuye iwawe rwagati ari Igihangange.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa 1 Yh 5,1-9
Nkoramutima zanjye, 1umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu yabyawe n’Imana ; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. 2Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana : ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. 3Dore gukunda Imana icyo ari cyo : ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, 4kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi ni ukwemera kwacu.5 Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana ? 6Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso ; ni Roho ubihamya kuko uwo Roho nyine ari ukuri. 7Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya : 8Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. 9Niba twakira ubuhamya bw’abantu, ubuhamya bw’Imana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Mt 3, 16-17 ; Zab 29 (28), 3
Alleluya Alleluya.
Uyu munsi ijuru ryakingutse,
maze Roho w’Imana amanukira kuri Yezu,
ubwo ijwi ry’Imana Data rimanuka mu ijuru rivuga riti
«Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
Alleluya.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 1, 7-11
Muri icyo gihe, Yohani Batisita 7yigishirizaga mu butayu avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. 8Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu» 9Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti ho muri Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yorudani. 10Akiva mu mazi abona ijuru rirakingutse, na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. 11Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
* Ku cyumweru gikurikira Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, ni icyumweru cya 2 cyo mu Gihe gisanzwe cy’umwaka.
- Hits: 20

