ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi Iz 9,1-6
1Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. 2 Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, 3kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani. 4Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka, n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro. 5Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina : «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.» 6Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 96 (95), l-2a, 2b-3, ll-12a, 12b-13a.c
Inyik/ Uyu munsi Umukiza yatuvukiye,
ari we Kristu Nyagasani.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho !
Nimuririmbire Uhoraho, musingize Izina rye.
Uko bukeye mwogeze agakiza ke !
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose !
Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe !
Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose !
Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.
Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho kuko aje.
Azacira isi urubanza mu butabera.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Tito Tito 2,11-44
Bavandimwe, 11koko ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose yarigaragaje, 12itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana, 13mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange akaba n’Umukiza wacu, 14witanze kubera twebwe kugira ngo aturokore ubugome bwose, kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Lk 2,10-11
Alleluya Alleluya.
Mbazaniye inkuru ikomeye cyane.
None Umukiza yatuvukiye, ari we Kristu Nyagasani.
Alleluya.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka
Lk 2,1-14
1Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. 2Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya. 3Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. 4Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, 5agira ngo abarwe we n’umugore we Mariya wari utwite.6Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. 7Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika.
8Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. 9Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba. 10Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. 11None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza, ari we Kristu Nyagasani. 12Dore ikimenyetso kimubabwira : murasanga uruhinja rworoshe utwenda ruryamye mu kavure.» 13Nuko ako kanya inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati 14«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
- Hits: 21

