ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro Intg 9,8-15
Amazi y’umwuzure amaze gukama ku isi, 8Imana ibwira Nowa n’abahungu be iti 9«Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, 10kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe : inyoni n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. 11Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.» 12Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana : 13nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. 14Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi mukabona uwo mukororombya,15 nzibuka Isezerano nagiranye namwe n’ikinyabuzima cyose ; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 25 (24), 4-5ab, 6-7, 8-9
Inyik/ Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka, akabigirira abakomera ku Isezerano rye.
Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugendera mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Uhoraho agwa neza akaba n’indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa 1 Pet 3,18-22
Bavandimwe, 18Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo n’ubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.
19Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu, 20ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi. 21Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu : ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu 22wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
Umuntu ntatungwa n’umugati gusa,
ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.
Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 1,12-15
Muri icyo gihe, Yezu amaze kubatizwa 12Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. 13Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza. 14Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana avuga ati 15«Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza !»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
- Hits: 17

