ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro Intg 22,1-2.9a. 10-13.15-18
Muri iyo minsi 1Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» 2Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki ; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» 9aBageze aho Imana yari yaramweretse, 10Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. 11Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu !» Undi ati «Ndi hano.» l2Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana ! Ntugire icyo umutwara kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.»
13Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. 15Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, 16aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye - uwo ni Uhoraho ubivuze - ubwo wangenjereje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, 17nzaguha umugisha ; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. 18Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 116 (114-115), 10.15,16ac-17,18-19
Inyik/ Nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima.
Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti
«Ndi umunyabyago bikabije !»
Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be !
None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
maze umbohora ku ngoyi !
Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,
mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,
muri wowe nyirizina, Yeruzalemu !
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye banyaroma Rom 8,31b-34
Bavandimwe, 31bniba Imana turi kumwe ni nde waduhangara ? 32Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We ? 33Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana ? Ko Imana iziha kuba intungane. 34Ni nde uzazicira urubanza ? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana akaba anadutakambira.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Mt 17,5
Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
Ijwi ry’Imana Data ryumvikaniye mu gihu kibengerana riti
«Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!»
Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 9, 2-10
Muri icyo gihe, 2Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. 3Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. 4Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. 5Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa ; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa , n’ikindi cya Eliya.» 6Yari yabuze icyo avuga kuko bari bahiye ubwoba. 7Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve !» 8Ako kanya barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. 9Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. 10Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki ?»
Iyo ni Ivanjili Ntagatif
- Hits: 15

