ISOMO RYA MBERE (Isomo rirerire)
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri Iyim 20,1-17
Ku musozi wa Sinayi, 1Imana ivuga aya magambo yose iti 2«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara:
3Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.
4Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. 5Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, 6nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.
7Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
8Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. 9Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, 10naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe ; ntuzagire umurimo n’umwe ukora : ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. 11Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.
12Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
13Ntuzice umuntu.
14Ntuzasambane.
15Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.
16Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.
17Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ISOMO RYA MBERE (Isomo rigufi)
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri Iyim 20,1-3.7-8.12-17
Ku musozi wa Sinayi, 1Imana ivuga aya magambo yose iti 2«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara :
3Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.
7Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
8Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.
12 Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
13Ntuzice umuntu.
14Ntuzasambane.
l5Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.
16Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.
17Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 19 (18), 8, 9,10,11
Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.
Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.
Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima.
Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.
Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.
Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,
kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye.
Biryohereye kurusha ubuki,
kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1 Kor 1, 22-25
Bavandimwe, 22mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, 7twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. 24Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. 25Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Yh 2,9
Inyik/ Uragasingizwa Kristu, wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
Nimusingize Kristu Nyagasani ;
kuko ari We ubusendere bwose bwa kameremana butuyemo mu buryo bw’umubiri.
Uragasingizwa Kristu, woive Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Yh 2,13-25
Muri icyo gihe, 13Pasika y’Abayahudi yari yegereje ; Yezu azamu- ka ajya i Yeruzalemu. 14Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. 15Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. 16Abwira abacuruza- ga inuma ati «Nimuzikure aha ngaha ; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi !» 17Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.» 18Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitu- mye wiha kugira utyo ?» 19Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.» 20Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu ?» 21 Iyo Ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we.22Amaze kuzuka ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze. 23Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga bemera izina rye. 24Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga kuko yari abazi bose, 25kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
* Bashobora guhitamo Ivanjili ndetse n’andi masomo y’Icyumweru cya 3 cy’Igisibo “Umwaka A”, cyane cyane mu makoraniro arimo abigishwa bakuru bitegura Batisimu. Reba “Umwaka A” ku rupapuro rwa 64.
- Hits: 16

