ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya Yer 31,31-34
31 Igihe kiregereje - uwo ni Uhoraho ubivuze - maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. 32Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye - uwo ni Uhoraho ubivuze - ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. 33Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi - uwo ni Uhoraho ubivuze - amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. 7Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru - uwo ni Uhoraho ubivuze - nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 51 (50), 3-4,12-13,14-15
Inyik/ Mana yanjye, ndemamo umutima mushya.
Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe ;
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.
Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.
Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
Abagome nzabatoza inzira yawe,
n’abanyabyaha bakugarukire.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi Heb 5,7-9
Bavandimwe,7 mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Kristu ni we wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kuitivira; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Yh 3,14-15
Singizwa Nyagasani Yezu, kandi uhabwe ikuzo iteka.
Mwana w’umuntu, wamanitswe ku musaraba,
kugira ngo abantu bose bagire ubugingo bw’iteka.
Singizwa Nyagasani Yezu, kandi uhabwe ikuzo iteka.
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Yh 12, 20-33
Muri icyo gihe, 20 mu bari baje gusengera i Yeruzalemu ku munsi mukuru, harimo n’Abagereki. 21Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho mu Galileya, baramwinginga bati «Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu.» 22Filipo na we ajya kubibwira Andereya. Andereya na Filipo bajya kubibwira Yezu. 23Yezu abasubiza avuga ati «Koko igihe kirageze cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe. 24Ndababwira ukuri koko : imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse yera imbuto nyinshi. 25Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. 26Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira Data azamwubahiriza. 27Ubu ariko umutima wanjye urahagaze, mvuge ngo iki se ? Dawe, iyi saha uyinkize ? Nyamara nzi ko ari cyo cyanzanye kugeza kuri iyi saha. 28Dawe, iheshe ikuzo !» Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha.» 29Abantu bari bahagaze aho kandi bari bumvise, baravuga bati «Ni inkuba ikubise.» Abandi na bo bati «Ni umumalayika umuvugishije.» 30Yezu arabasubiza ati «Iryo jwi si jye rivugiye, ahubwo ni mwebwe. 31Ubu igihe cyo gucira isi urubanza kirageze ; ubu umutware w’iyi si agiye gusukwa hanze. 32Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze.» 33Ibyo yabivuze yerekana urupfu yari agiye gupfa.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
*Bashobora guhitamo Ivanili ndetse n’andi masomo y’Icyumweru cya 5 cy’lgisibo «Umwaka A», cyane cyane mu makoraniro arimo abigishwa bakuru bitegura Batisinm. Reba «Umwaka A» ku rupapuro rwa 76.
- Hits: 15

