YEZU YAKIRWA I YERUZALEMU NK’UMWAMI
IVANJILI
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 11,1-10
Hari hasigaye iminsi mike ngo Pasika ibe. 1 Bagiye kugera i Yeruzalemu, ahagana i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, 2arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu ; mukihagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka, mukiziture maze mukinzanire. 3Nihagira ubabwira ati ‘Ibyo mukora ni ibiki ?’ musubize muti ‘Umwigisha aragikeneye, kandi aracyohereza vuba.» 4Baragenda, basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo iruhande rw’inzira, barakizitura. 5Bamwe mu bari aho ngaho barababwira bati «Ibyo mukora ni ibiki ? Kuki muzitura iyo ndogobe ?» 6Bo babasubiza uko Yezu yari yababwiye, nuko barabihorera. 7Icyana cy’indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho ibishura byabo acyicaraho. 8Nuko abantu benshi basasa ibishura byabo mu nzira ; abandi basasa amashami bari batemye mu mirima. 9Abamugendaga imbere n’abari bamukurikiye barangurura ijwi bati «Hozana ! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani ! l0Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho ! Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru !»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
* Cyangwa bashobora guhitamo iyi Vanjili ikurikira :
✠ Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Yh 12,12-16
Icyo gihe hari hasigaye iminsi mike ngo Pasika ibe. 12Abantu benshi bari baje mu munsi mukuru, bamenya ko Yezu na we aje i Yeruzalemu. 13Bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira, ari na ko batera hejuru bati «Hozana ! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli !» 14Yezu abonye icyana cy’indogobe acyicaraho, nk’uko byari byaranditswe ngo 15 «Witinya, Mwari wa Siyoni, dore Umwami wawe aje akugana, yicaye ku cyana cy’indogobe.» 16Abigishwa be babanza kuyoberwa icyo ibyo bivuga, ariko Yezu amaze gukuzwa, babona kwibuka ko ibyo bintu ari we byari byaranditsweho, ari na ko banabimugiriye.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
- Hits: 15

