ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi Iz 50, 4-7
4Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. 5Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. 6Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa ; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. 7Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 22 (21), 8-9,17-18a, 19-20, 23-24a
Inyik/ Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana ?
Abambonye bose barankwena,
bakampema kandi bakazunguza umutwe,
bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore !
Ngaho namukize, umva ko amukunda !»
Rwose imbwa nyamwinshi zankubakubye,
igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati.
Bamboshye ibiganza n’ibirenge,
amagufwa yanjye yose nayabara !
Bigabanyije imyambaro yanjye,
igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.
None rero Uhoraho, ntumbe kure,
wowe mbaraga zanjye, banguka untabare !
Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe,
ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro,
nti «Yemwe abubaha Uhoraho, nimumusingize !»
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi Fil 2,6-11
Bavandimwe, Kristu Yezu 6 n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. 7Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, 8yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. 9Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, 10kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, l1kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI Fil 2,8-9
Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.
Kristu yemeye kwumvira ari twebwe agirira ageza aho gupfa,
apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose.
Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.
IVANJILI (Isomo rirerire)
✠ Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu uko bwanditswe na Mariko Mk 14,1 - 72; 15,1-47
14,1 Icyo gihe hari hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, n’umunsi mukuru w’imigati idasembuye. Nuko abatware n’abahere- zabitambo n’abigishamategeko bashaka gufata Yezu ku mayeri ngo bamwice. 2Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.»
3Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, ari ku meza, haza umugore ufite agakopo kuzuye umubavu umininnye w’igiciro gikomeye. Nuko amaze kugakonyora, umubavu awusuka ku mutwe wa Yezu. 4Bamwe ariko birabarakaza, barabwirana bati «Uriya mubavu uzize iki? 5Uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari arenze magana atatu, maze agahabwa abakene !» Nuko batonganya uwo mugore. 6Ariko Yezu arababwira ati «Nimumureke! Muramutonganyiriza iki ? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza. 7Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza ; naho jyewe ntimuzamporana iteka. 8Yakoze ibyo ashoboye: yasize umubiri wanjye ateganya ihambwa ryanjye. 9Ndababwira ukuri : ku isi yose, aho Inkuru Nziza izamamazwa hose, bazajya bavuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora bamwibuke.» 10Nuko Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abaherezabitambo bakuru, agira ngo azamubagabize. nNgo babyumve barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga. 12Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati «Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?» 13Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire 14maze aho yinjira mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo : Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe ?’ 15Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe kandi giteguye neza, abe ariho mudutegurira ibya Pasika.» 16 Abigishwa baragenda bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. 17Bugorobye, Yezu azana na ba Cumi na babiri. 18Nuko igihe bari ku meza barya, Yezu aravuga ati «Ndababwira ukuri : umwe muri mwe dusangira, agiye kungambanira.» 19Nuko barashavura, batangira kumubaza umwe umwe bati «Mbese yaba ari jyewe ?» 20Arabasubiza ati «Ni umwe muri ba Cumi na babiri ; dore dukoreye ku mbehe rimwe. 21Koko Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko ibyanditswe bimuvuga, ariko hagowe uwemeye kumugambanira ! Ibyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse.» 22Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire : iki ni umubiri wanjye.» 23Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana arayibahereza, maze bayinyweraho bose. 24Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. 25Ndababwira ukuri : Nta bwo nzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.»
26Bamaze kuririmba Zaburi, barasohoka bajya ku musozi w’Imizeti. 27Yezu arababwira ati «Mwese ibigiye kumbaho biratuma muhungabana, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umushumba, maze intama zitatane.’ 28Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.» 29Petero aramubwira ati «N’aho bose bahungabana, jye ntibizambaho !» 30Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri : None muri iri joro, isake itarabika ubwa kabiri, uraba umaze kunyihakana gatatu.»31 Ariko we arakomeza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinakwihakana !» Abandi bose na bo bavuga batyo.
32Nuko bajya mu murima witwa Getsemani, maze Yezu abwira abigishwa be ati «Nimube mwicaye hano, umwanya ngiye gusenga.» 33Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu. 34Arababwira ati «Umutima wanjye ushavuye byo gupfa ; nimugume aha, maze mube maso.» 35Yigiye imbere gato yikubita hasi, arasaba ngo niba bishoboka, iyo saha ice kure ye. 36Yaravugaga ati «Abba, Dawe ! byose biragushobokera : igizayo iyi nkongoro ; nyamara ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko wo we ushaka.» 37Yezu aragaruka, asanga basinziriye ; abwira Petero ati «Simoni, urasinziriye, ntiwashoboye kuba maso isaha n’imwe ? 38Nimube maso, musenge kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke.» 39Yezu asubirayo, yongera kwambaza avuga nka mbere. 40Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe ; nuko ntibabona icyo bamusubiza. 41Ubwa gatatu araza arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke ! Nimurekere aho. Isaha irageze ; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha. 42Nimuhaguruke tugende! Dore untanga ari hafi.» 43Nuko ako kanya akivuga, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri azana n’igitero cy’abantu bafite inkota n’ibibando, boherejwe n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, n’abakuru b’imiryango. 44Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we : mumufate maze mumujyane, mumenye ntabacike.» 45Nuko Yuda araza yegera Yezu ati «Mwigisha ! » ; nuko aramusoma. 46Ba bandi bahita basumira Yezu ubwo, baramufata. 47Umwe mu bari aho, akura inkota ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi. 48Nuko Yezu arababwira ati «Mwaje kumfata mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo ! 49Nyamara iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu Ngoro nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereye kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.» 50Nuko bose bamusiga aho barahunga. 51Hari umusore wari ukurikiye Yezu, yifubitse igishura cyonyine ; nuko baramufata. 52We rero arabiyaka, abasigira igishura mu ntoki, ahunga yambaye ubusa.
53Nuko Yezu bamushyira umuherezabitambo mukuru, maze abatware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’imiryango, n’abigishamategeko baraterana bose. 54Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota. 55Ubwo rero abatware b’abaherezabitambo n’inama nkuru yose bashaka icyo bashinja Yezu kugira ngo bamucire urwo gupfa, ariko barakibura. 56Benshi nanone bamushinjaga ibitari byo, n’ibyo bamushinje ntibabihuze. 57Bamwe barahaguruka, bamushinja ibinyoma bavuga bati 58«Twamwumvise avuga ati ‘Jyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu.» 59Ariko no kuri ibyo, uko bamuregaga ntibabihuze. 60Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, ahagarara hagati y’iteraniro abaza Yezu ati «Nta cyo usubiza ku byo aba bantu bakurega?» 61We rero araceceka, ntiyagira icyo asubiza. Umuherezabitambo mukuru arongera aramubaza ati «Mbese uri Kristu, Umwana wa Nyagusingizwa ?» 62Yezu arasubiza ati «Ndi we, byongeye kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, munamubone aje ku bicu by’ijuru.» 63Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Abagabo bandi dushaka ni ab’iki ? 64Mwiyumviye ukuntu atutse Imana. Mubitekerezaho iki ?» Bose bahamya ko akwiye gupfa. 65Hanyuma bamwe batangira kumuvunderezaho amacandwe no kumupfuka mu maso, no kumukubita inshyi bamubwira bati «Ngaho duhanurire !» Abagaragu na bo bamukubita inshyi.
66Icyo gihe Petero yari mu rugo, maze haza umwe mu baja b’umuhere-zabitambo mukuru. 67Abonye Petero yota aramwitegereza, maze aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu w’i Nazareti !» 68Petero ahakana avuga ati «Ibyo simbizi, sinumva icyo ushaka kuvuga.» Arahaguruka ajya ku irembo. 69Wa muja yongera kumwitegereza, abwira abari aho ati «Koko uriya ni umwe muri bo !» 70We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati «Ni ukuri, uri umwe muri bo ! Byongeye kandi uri Umunyagalileya.» 71Nuko we atangira kurahira yimazeyo ati «Uwo muntu muvuga nta bwo muzi !» Ako kanya isake ibika ubwa kabiri. 72Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati «Isake itarabika ubwa kabiri uzaba unyihakanye gatatu.» Nuko araturika ararira.
15/1 Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitambo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. 2Nuko Pilato aramubaza ati «Mbese uri umwami w’Abayahudi ?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye.» 3Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. 4Pilato arongera aramubaza ati «Nta cyo usubiza ? Ntiwumva ibyo bakurega byose ?» 5Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane. 6Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa babaga bamusabye. 7bwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivu- mbagatanyo. 8Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. Pilato arababaza ati «Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi ?» 10Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. 11Ubwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekurira Barabasi. 12Pilato arongera arababaza ati «Maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi ?» 13Bo rero batera hejuru bati «Mubambe ku musaraba !» 14Pilato arababaza ati «Ikibi yakoze ni ikihe ?» Bo rero barushaho gutera hejuru bati «Mubambe ku musaraba !» 15Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba. 16Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose. 17Bamwambika igishura gituku- ra, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. 18Nuko batangira kumushungera bavuga bati «Turakuramya, Mwami w’Abayahudi !» l9Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. 20Bamaze kumukwena batyo bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera bajya kumubamba.
21 Mu nzira bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba. 22Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kigihanga. 23Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. 24Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye icyo buri wese yegukana. 25Bamubambye ari ku isaha ya gatatu. 26Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Umwami w’Abayahudi.» 27Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ubumoso bwe. (28*) 29Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da ! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu, 30ikize ubwawe wimanure ku musaraba !» 31 Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo «Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe ! 32Kristu, Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere !» Ndetse n’abari babambanywe na we, na bo baramutukaga. 33Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. 34Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani ?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» 35Bamwe mu bari aho bamwumvise baravuga bati «Dore aratabaza Eliya !» 39Umwe ariruka avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» 37Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.
(Aha barapfukama bagaceceka akanya gato)
38Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. 39Nuko umutegeka w’abasirikare wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana !» 40Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, 41bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu.
42Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, 43Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. 44Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. 45Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. 46 Yozefu ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. 47Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize. (*)
IVANJILI (Isomo rigufi)
✠ Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu uko bwanditswe na Mariko Mk 15,1-39
1Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitambo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. 2Nuko Pilato aramubaza ati «Mbese uri umwami w’Abayahudi ?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye.» 3Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. 4Pilato arongera aramubaza ati «Nta cyo usubiza ? Ntiwumva ibyo bakurega byose ?» 5Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane. 6Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa baba- ga bamusabye. 7Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myi- vumbagatanyo. 8Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. 9Pilato arababaza ati «Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi ?» 10Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. 1lUbwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekurira Barabasi. 12Pilato arongera arababaza ati «Maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi?» 13Bo rero batera hejuru bati «Mubambe ku musaraba !» I4Pilato arababaza ati «Ikibi yakoze ni ikihe?» Bo rero barushaho gutera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» 15Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba. 16Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose. 17Bamwambika igishura gitukura, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. 18Nuko batangira kumushungera bavuga bati «Turakuramya, Mwami w’Abayahudi !» 19Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. 20Bamaze kumukwena batyo bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera bajya kumubamba. 21Mu nzira bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba. 22Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kigihanga. 23Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. 24Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye icyo buri wese yegukana. 25Bamubambye ari ku isaha ya gatatu. 26Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Umwami w’Abayahudi». 27Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. (28*) 29Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da ! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu, 30ikize ubwawe wimanure ku musaraba !» 31Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo «Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe ! 32Kristu, Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere !» Ndetse n’abari babambanywe na we, na bo baramutukaga. 33Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. 34Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani ?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki ?» 35Bamwe mu bari aho bamwumvise baravuga bati «Dore aratabaza Eliya !» 36Umwe ariruka avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» 37Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.
(Aha barapfukama, bagaceceka akanya gato)
38Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. 39Nuko umutegeka w’abasirikare wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo aravuga ati «Koko uyu yari umwana w’Imana !» (*)
______________
(*)Nyuma y’Ivanjili y’Ububabare bwa Nyagasani, inyikirizo ngo “Iyo ni Ivanjili Ntagatifu” barayihorera, kimwe no ku wa Gatanu mutagatifu.
(*)Nyuma y’Ivanjili y’Ububabare bwa Nyagasani, inyikirizo ngo “Iyo ni Ivanjili Ntagatifu” barayihorera, kimwe no ku wa Gatanu mutagatifu.
- Hits: 18

